INKOVU IKOMERETSE IRUSHYA ABAVUZI

U Rwanda ni igihugu kimaze imyaka amagana kibayeho. Abanyarwanda barangwaga n’imibanire yashyigikirwaga n’indangagaciro z’umuco w’igihugu, ukarangwa no gukunda igihugu, kugira ubumwe no gukunda kuba indashyikirwa mu gutera imbere bishingiye ku murimo.

Ubwo abanyaburayi badukaga mu Rwanda cyanecyane Abadage baje mu 1894, basanze u Rwanda ari igihugu cyubakitse mu rwego rw’imiyoborere. Umwami yari Umuyobozi w’ikirenga w’Igihugu agategekana n’Umugabekazi. Itsinda ry’abajyanama b’ibwami aribo Abiru, ryari rishinzwe kumenya amabanga y’ubwami no kubahiriza imihanga y‘inzira z’ubwiru barinda umwimerere w’imiyoborere Nyabami.

Habagaho umutware w‘umukenke ashinzwe ibyerekeye inka, kuko cyari ikimenyetso gikomeye mu mibanire y‘Abanyarwanda. Umutware b’ibikingi wari bashinzwe ubutaka n’ibibukorerwaho ndetse hariho n’umutware w’Ingabo z’Igihugu. Abo bose bakagira abagaragira kuva ku rwego rw’igihugu kugera  ku rwego rwo hasi. U Rwanda cyari igihugu kiza kandi gifite inzego z’imiyoborere zikorana neza kandi zikuzuzanya.

Abanyarwanda bari bunze ubumwe kandi bakarinda ko ubusugire bw‘u Rwanda buhungabana mu karere. U Rwanda rwubatse n‘ubumwe bw’Abanyarwanda bamaze imyaka myinshi baharanira gushaka igihugu, bakabigeraho nyuma yo kuzimangatanya ingoma zinyuranye zari zigize aho u Rwanda ruri ubu. Ubwo bumwe nibwo bwakomeje kurinda igihugu cy’u Rwanda nticyasenyuka ngo kiveho nk’uko ibindi bihugu byagiye bisibangana.

Ibihugu biravuka, bigakura kandi bigapfa nk’Ubugesera, Ndorwa, Ubushi n’ibindi byinshi ibyo byose byari ibihugu bifite Abami n’ingabo ariko ntibikivugwa kuko byarazimye.

Na nyuma y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda amateka nk’ayo yenze kubamo bigarukira kure rwongera kubaho. Abakoroni b’Ababiligi bamaze gutsinda Abadage mu ntambara yo mu 1916; ntibabashije kumvikana n’Ubutegetsi bw’Igihugu icyo gihe bwari buyobowe n’Umwami Yuhi V Musinga, kubera gushaka gutegeka u Rwanda uko Abanyarwanda batabyifuzaga.

Ababiligi bahisemo gusenya imitegekere y’u Rwanda, gusenya indangagaciro z’umuco w’igihugu zatumaga Abanyarwanda bashyira hamwe, ingabo ziraseswa, ubusugire bw’igihugu burahungabana cyane.  

Abanyarwanda batozwa kwirema ibice barabikomeza; hatangira akarengane k’Abanyarwanda bakagirira abandi Banyarwanda. Na nyuma yo gusubizwa ubwigenge ibyo u Rwanda rwaranzwe n’imiyoborere mibi yimakaje irondabwoko, irondakarere, akarengane, guheza igice cy’Abanyarwanda ishyanga, birakomeza bisozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahagarikwa n’Ingabo zahoze zishamikiye k’Umuryango FPR Inkotanyi, zitwaga Rwanda Patriotic Army (APR), zari ziyoboye n’umugaba wazo Jenerali Kagame Paul, watsinze urugamba rwo ku ya 04 Nyakanga 1994, rwaranze kwibohora kw‘Abanyarwanda.

U Rwanda rwari mu nzira yo gusenyuka rukavaho, nk’uko ibindi bihugu byavuyeho. Abanyarwanda ntibamenye mbere ko bayobejwe bagatakaza ikibaranga nk’Abanyarwanda bagacikamo ibice. Abaturage nk’abo ntibari gushobora kubumbatira ubusugire bw’igihugu ahubwo aho rwaganaga hari ku gusenyuka rukavaho burundu. Igikomeye cyane muri aya mateka ni uko ari Abanyarwanda ubwabo bahemukiranye hagati yabo. Nyamara kandi bagomba kubana mu gihugu kimwe uko byagenda kose.

Nyuma kumenya ukuri kw’amateka tukibohora ingoyi y’imiyoborere mibi yimakaje inzangano mu Banyarwanda, birakwiye ko kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda no kubumbatira ubusugire bw’igihugu; bikaba inshingano kuri buri Munyarwanda. Dufite urufatiro kuko turi mu gihugu kiyobowe neza kandi gifite ikerekezo. Ayo ni amahirwe ataragizwe na benshi mu myaka yashize.

U Rwanda dufite twarubonye ku giciro kinshi cyane. Abanyarwanda bemeye kuba mu buzima bubi cyane abandi bitanzeho ibitambo amaraso yabo asesekara kuri iyi misozi y’u Rwanda ngo tubashe kugira iwacu. Si impuhwe z’abantu zadusubije igihugu cyacu, si impano twahawe n’ibiganza by’uwo ari we wese. Nimucyo dusobeke intugu nk‘abonse rimwe, turinde u Rwanda, turwubake, tuzasige umurage mwiza urungano rw‘ahazaza ruzatwibukiraho.

Ikiduhora k’umutima nk’Abanyarwanda ni ukuzirikana agaciro twasubijwe, tugarura ubumwe kandi tubumbatira ubusugire bw’igihugu cyacu mu kerekezo kiza twihitiyemo.

Ni iby’agaciro kenshi kugira igihugu. Umuntu udafite igihugu nta gaciro aba afite, kandi igihugu kitagira indangagaciro nta hazaza hacyo. Duharanire kugira igihugu, kandi bitari ukukibamo gusa, ahubwo bibe gukomeza kubakira ku ndangagaciro z’umuco wacu kugira ngo turusheho kugera ku kerekezo twihaye nk’Abanyarwanda.

Burya inkovu ikomeretse irushya abavuzi. Abanyarwanda bari muri bamwe mu baturage babaye ku isi, kandi bagomba kwihoza ayo marira, bakikiza uwo mubabaro kuko nta muntu wundi wavukiye kubagirira imbabazi. Amateka yaranze Abanyarwanda benshi bariho ubu arimo ibikomere byinshi kandi byakoze k’ubuzima bwabo. N’abatarayabonye iyo bayumvise arabahungabanya kubera ubukana bwayo. Ni ngombwa ko Abanyarwanda bongera kugarura ubumwe bwabo bakabana neza kuko biri mu nyungu zabo bakagira ubuzima bwiza.

Gusa, ubuzima bwiza nabwo bugira igiciro cyabwo, tureke kuba abacakara b’amateka mabi n’ubwo atwigisha byinshi. Twubake imyumvire myiza y’abakiri bato n’ababyiruka batanyuze muri ayo mateka mabi. Naho byaba bivunanye cyane bigoye cyane ariko tubigirire ineza y’igihugu no gusiga umurage mwiza ku bw’abacu bazabaho mu myaka iri imbere. Dukwiye kubaka Abanyarwanda bazabasha kwakira igihugu cyavuye kure habi, bakabikora nta gihunga, bakabasha kukijyana kure heza kidasubiye ibyuma.

Nimucyo dusobeke intugu nk’abonse rimwe, duhagarare dushikamye, turwane intambara yiterambere, twiheshe agaciro imbere y’Abanyamahanga bakatwambuye n’abagishaka kutugirira nk’ibyo. Gukomeza kubaho neza biri mu guhitamo kwacu. Nitugarura ubumwe hagati yacu, tukihanganira ibikomere by’amateka, tukubaka Umunyarwanda mushya u Rwanda ruzaba ruzutse kandi ntirungera kugwa ukundi.

Banyarwanda nimukomere dukomerane, dutsimbarare ku gaciro twasubijwe. Ubusugire bw’u Rwanda bubumbatirwe n’abana b’u Rwanda ubwabo, kandi bibe inshingano y’ibihe byose.


RWAGASANI Braddock Le sage

Comments

Popular posts from this blog

Guhirima k’Ingoma y'Umwami Yuhi V Musinga

AMATEKA Y'INTAMBARA YO KU RUCUNSHU

Ingoma ya Yuhi II Gahima