Posts

Showing posts from 2018

Guhirima k’Ingoma y'Umwami Yuhi V Musinga

Ababiligi bamaze gutsinda intambara mu 1916, Abadage barahunze, ingabo z'Umwami Yuhi V Musinga zibura ako zigira ziguma aho. Umwami Yuhi V Musinga ntiyashoboye kumvikana n'Ababiligi kuko bashatse cyane kwivanga mu miyoborere y'u Rwanda ndetse bagashaka guhindura imyemerere y'Abanyarwanda. Mbere na mbere Ababiligi bambuye Umwami kuba Umukuru w’Igihugu. Bashyizeho uburyo bw’imiyoborere bwaturukaga mu bwami bw’u Bubiligi. Mu mwaka wa 1917, nyuma y’umwaka umwe bageze mu Rwanda bashyizeho "Rezidansi" y'u Rwanda. Hategekaga Majoro Declerk (Soma Dekeleriki) ; imitegekere y’u Rwanda yarahinduwe cyane ariko hagenda hashyirwaho indi yihariye izwi cyane n’Ababiligi. Bashyiraho za ‘ Teritwari’ ari nako batoranya abatware bo kuziyobora. Mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababiligi, uku niko ubutegetsi bwakurikiranaga mu gukomera: ·          Leta y’u Bubiligi ihagarariwe n’Umwami w’u Bubiligi niyo yari hejuru ; ·          Minisitiri ushinzwe ibihugu bikoronizwa n’u Bu