Ingoma ya Yuhi II Gahima

Ingoma ya Yuhi II Gahima


Mibambwe I yatangiye ahitwa mu Marangara aho abiru bitaga “Nduga” ni ukuvuga ko icyo gihe igihugu cyari hagati ya Nyabarongo n’Akanyaru. Niho Yuhi II yimikiwe. Nta kitubwira ibyabaye ingoma ye igitangira twakwibwira ahari ko yahise atangira intambara zo kwigarurira ibindi bihugu.

Yuhi II yambuka Nyabarongo yigarurira Nyantango yubaka urugo rwe I Nzaratsi. Yigarurira kandi u Budaha n’u Bwishaza bwari nk’ubwami bumwe. Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugera ku Kivu. Akomeza yigarurira u Bugamba, Itare, I Cyingogo, u Bwanamwali, u Bushiru n’u Buhoma. Abategetsi baho babarekeraho kugeza igihe cya Rudahigwa basa nk’abigenga. U Bugara buterwa n’ igitero cyari cyiyobowe na n’uwitwaga Zuba wa Gitore(wa Kigeli I Mukobanya).

Afata u Murera n’ikibaya cyiri hagati ya Mukungwa n’ibirunga. U Bugara bwari bwarambuwe uduce twarwo two hino ya Mukungwa ku ngoma ya Mibambwe I, ubu nabwo bari bamaze kubwambura uduce two ku birunga ahari bibwira ko ariho bwagarukiraga, ntibirirwa bajya hakurya y’ibirunga bagarukiraho.
U Buhanga bugarurwa ku Rwanda hafatwaga nk’ahantu hakomeye ku banyiginya kuko ariho Gihanga yimikiwe. Yuhi II ahubaka urugo arushinga umuryango w’abiru bakomoka kuri Rubunga n’umutwe w’ingabo witwaga Abanga-kugoma

Ubwiru bwabuzaga abami bitwa ba Yuhi kwambuka Nyabarongo kuva mu Nduga, bagombaga kuhimikirwa, bakahatura ndetse bakanahapfira. Tugomba kwibuka rero ko ibyo byaje nyuma ya Yuhi II Gahima kuko we yambutse Nyabarongo akajya gutura I Nzaratsi ku Kibuye.

Aho I Nzaratsi niho Yuhi II yoherereje igitero cyiyobowe na Zuba wa Gitore kwa Cyubaka wa Nyabikezi watwaraga u Mubali wari ufite umurwa mukuru ahitwaga mu Mironko I Byumba. Cyubaka aricwa  ingoma ye “Sera” n’impfizi ye Rushya birafatwa. Uwo Cyubaka yari Umuzigaba wo kwa Kabeja wakiriye abanyiginya bageze mu Mubali.

Yuhi II yaba yarateye ubwami bw’Abenengwe bwari ku nkiko y’amajyepfo y’u Rwanda. Amateka atubwira ko yigiriye inama yo kurongora  umukobwa wabo Nyankaka wa Magunguru, mushiki wa Benginzage(nyagakecuru) wari umugore wa Samukende umwami w’u Bungwe. Yohereza Nyankaka kwa Samukende yitwaje ko agiye gusura mushiki we ariko ubundi agiye kureba uko yabyarana na Samukende.
Nyankaka aza gutwita inda ya Samukende ataha mu Rwanda abyara umwana w’umuhungu ubwo Yuhi II yari se mu mategeko y’icyo gihe, amwita Binama(ujya inama). Uwo mwana yari agenewe kuzaba umutabazi I Bungwe kuko bizeraga ko nta bwami bwahangana n’amaraso yabwo. Uwo Binama niwe ukomokwaho n’umuryango mugari w’Abanama.

Amateka atwereka ko icyo gihe ubwami bwashyingiranaga mu rwego rwo gukomeza umubano hagati yabwo, aho Cyilima I yarongoye Nyaguge wo mu Buha, Mibambwe I akarongora Matama nawe wo mu Buha. Niko Karemera I Ndagara yarongoye umukobwa wa Yuhi II Gahima witwaga Nyabunyana.
Yuhi II yatabarijwe ahitwa I Kayenzi I Byumba. Aho I Kayenzi niho abami bitwa ba Yuhi batabarizwaga. Indamutsa ye yitwaga Kibanza II. Nyirayuhi II Matama atabarizwa I Remera y’abaforongo hirya y’umugabo we nkuko ubwiru bwabigenaga.

Ibyemeza ko Yuhi II Gahima yabayeho

1) Umutwe w’ingabo we witwaga Amatanangabo ntiwageze ku ngoma za vuba ukiriho ariko uwitwa Nyaruguru zo wagejeje vuba aha ukibaho. Wabanje gutwarwa n’uwitwaga Muteyi wa Nyabutama (wa Mibambwe I). uyu mutware amaze kwicanwa n’umuryango we, wahawe uwitwa Gahindiro nawe wa Mibambwe I.

2) Yuhi II yabaga mu Karambo, yarindwaga n’umwiru witwa Mateke wo kwa Rubuga akaba ariwe ukomokwaho n’umuryango w’Abateke. Kuri buri gisekuru hari umuntu wo mu bateke wagombaga gutura mu Karambo arinze ingoma yitwaga Muhabura.

3) Mu bahungu ba Yuhi II harimo:
Juru, umukurambere w’Abenejuru na Bamara se wa Byinshi umukurambere w’Abanyabyinshi

Tuzabona ko Juru na Bamara bigometse kuri Ndahiro II tuzanabona kandi abandi bahungu be batagize imiryango ibitirirwa barimo Gacu, Binama na Karangana

Comments

  1. aya mateka nimeza cyane mujye mutugezaho nandi menshi. jye ndi umunyabyinshi bamwe mubakomoka kubahungu ba yuhi gahima

    ReplyDelete

Post a Comment

Popular posts from this blog

Guhirima k’Ingoma y'Umwami Yuhi V Musinga

AMATEKA Y'INTAMBARA YO KU RUCUNSHU