AMATEKA YO GUSENYUKA K'U RWANDA N'UBURYO RWIYUBATSE
U Rwanda ni Igihugu kigenga, abaturage bacyo bitwa Abanyarwanda. Ubuso bw’u Rwanda bungana na km 2 26 338. Ruherereye hagati y’imirongo mbariro yo k’urugero rwa dogere hagati ya 1 o 20‘ na 2 o 50‘, munsi gato y’umurongo mbariro ugabanyamo isi kabiri no hagati y’imirongo miganda yo ku rugero rwa dogere hagati ya 28 o 50` na 30 o 35`. Igihugu cy’u Rwanda ntigikora ku nyanja kandi gikikijwe n’ibihugu bine: Uganda mu Majyaruguru, u Burundi mu Magepfo, Tanzaniya mu Burasirazuba na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Burengerazuba. U Rwanda rufite ubutumburuke burangwa n’ibibaya, imisozi, ibitwa n’ibirunga n‘ibindi. Rufite kandi urusobe rw‘ibimera n’ibinyabuzima ndetse rukagira ikigereranyo cy’ubushyuhe cyo hagati (moderate) kandi u Rwanda rufite ahantu henshi nyaburanga. Abanyarwanda benshi bahuriye ku muco w’igihugu, niwo ugenda bose kandi bumvikana ku rurimi rumwe rw‘igihugu ari rwo: “Ikinyarwanda”. Abanyarwanda basangiye amateka yo hambere n’aya vuba y‘igihugu. U Rwand...