AMATEKA Y'INTAMBARA YO KU RUCUNSHU
Ingoma y’u
Rwanda yibyara amahari, 1895
Izungurwa
rw’ Umwami KIGELI V Rwabugili riratwereka inzira Abadage banyuzemo ngo binjire
mu butegetsi bw’u Rwanda. Ubwo hari intambara zavutse nyuma y’iryo zungurwa.
Nyuma Ababiligi baje mu Rwanda bakurikiyemo Abadage, nyuma baza gukwirakwiza
inyigisho z’amacakubiri bagamije guhirika Ubwami bw’u Rwanda. Izo nyigisho
zakoreshejwe n’ubutegetsi bwakurikiyeho zibyara urwango rukomeye rwavuyemo
imbaraga zakoreshejwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umwami
KIGELI V Rwabugili yategetse Ubwami bw’u Rwanda kuva mu mwaka 1853 kugeza 1895,
aratanga. Kuzungurwa kwe kwateje impagarara mu Bwami bw’u Rwanda ndetse
bukurizaho ubwehe bwo guhirima burundu.
Izo
mpagarara zikomeye mu Bwami zatewe n’amakosa akomeye Umwami KIGELI V Rwabugili
yakoze akiriho, yabaye imbarutso y’intambara
Abanyarwanda benshi bazi ku izina ry’intambara ku Rucunshu[1].
Yashyamiranije abashyigikiye Umugabekazi KANJOGERA n’Abashyigiye Umwami
MIBAMBWE IV Rutarindwa. Umugabekazi KANJOGERA yagambiriye guhirika Umwami
MIBAMBWE IV Rutarindwa ku ngoma akimika umuhungu we Musinga abigeraho.
Urwimo rwa
YUHI V Musinga, rwagizwe n’intambara nyinshi z’abahinza bari baranze
kumuyoboka. Bituma yitabaza Abazungu b’Abadage bari mu gihugu. Abadage nabo babanza gusezerana n’Umwami ko
bazategekana nawe igihugu, ariko agakomeza akaba Umwami ntacyo bamubangamiyeho.
Nabo bakagarura igihugu mu mahoro ubwo hari 1899,
abadage bahagarariwe na Kapiteni Bethe w’umudage. Abo Badage
nibo baje bakurikiwe n’Ababiligi mu mwaka 1914 mu ntambara ya mbere y’isi.
Ababiligi batsinda urugamba mu 1916. Aba Babiligi nibo baciyemo ibice
Abanyarwanda bagambiriye kubategeka. Uku niko Abakoroni babashije kwinjira mu
butegetsi bw’u Rwanda.
3.
Inkomoko
y’amahari yihariye ingoma y’u rwanda
Turavuga muri mpine bimwe mu byerekeye ibyo
Umwami KIGELI V Rwabugili yakoze akiriho bigatuma ingoma ya Cyami isenyukana
n’ibyo yari yarubatse byose. Agatera kurangira kw’ingoma ya ba sekuruza.
Icyo tugamije ni ukurebera hamwe uburyo
abakoroni b’abazungu baje kugira imbaraga mu butegetsi. Umwami Kigeli IV
Rwabugili wari intwari izwi n’amahanga yaje gukora amakosa akomeye yo kwica
amategeko y’ubwiru kandi ari ikintu kitatinyukwaga muri icyo gihe. Byari bizwi
ko utakwica ubwiru ngo bihere bityo, hagombaga kugira inyishyu yabyo uko
byagenda kose, haba kuwa bwishe cyangwa abandi bireba.
Ikosa rya mbere, Umwami KIGELI V Rwabugili,
yazunguwe ku Ngoma n’umwana washidikanywagaho ko ari uwe, ariko abikora
kumpamvu ze. MIBAMBWE IV Rutarindwa, avugwa ko atari umwana wa KIGELI V Rwabugili bwite, ahubwo
ari uwa GACINYA ka RWABIKA mwene Yuhi GAHINDIRO, kandi ubwiru bwaravugaga ko
Umwami ari we ugomba kubyara undi mwami, bukongeraho ko umwami yibyaraho umwami
umwe. Rutalindwa yari umwuzukuru wa Gahindiro, ntabwo yari umwana w’Umwami uri
ku ngoma.
Umwami Yuhi V Musinga n'Umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera |
Ikosa rya kabiri, ryagaragaye mu guhitamo
umuzungura we ku ngoma. Akamutangaza mbere y’uko atanga. Umwami MIBAMBWE IV
Rutarindwa yari yarimanye na se akiriho kuwa 22 Ugushyingo 1889, kandi ubwiru
butabyemera, uwo muhango wari ugenewe gusa Abami bitwaga ba CYILIMA na MUTARA.
Ikosa rya Gatatu, ni uko Umwami MIBAMBWE IV
Rutarindwa, yahawe umubabekazi w’umutsindirano KANJOGERA w’ubwoko bw’abega butari
ubwa Nyina. Ndetse KANJOGERA yari afite umwana w’umuhungu w’Umwami KIGELI IV
Rwabugili ariwe Musinga. Ubwiru ntibwabyemeraga, kuko umugabekazi
w’umutsindirano yagombaga kuba ari uwo mu bwoko bumwe n’ubwa Nyina w’umwami
wimye ingoma, kandi akagomba kuba adahekeye Umwami Umwana w’umuhungu.
Ikosa rya
Kane, Umwami Kigeli IV Rwabugili, yatumye basaza ba Kanjogera KABARE na
RUHINANKIKO bamenya ubwiru, kandi bitemewe, ntiyagize ibanga nk’Umwami wari
wizewe n’abiru bose. Yavuze ibijyanye n’isimburwa rye mbere ndetse
n’umugabekazi. Byatumye bitegura kare icyo bazakora umunsi yatanze. Ibyo
byatumye babuganirira abandi, icyo cyari ikizira gikomeye mu Rwanda.
Ibi byose
Abiru babibwiye Umwami KIGELI IV Rwabugili yanga kubumva. Avuga ko yaba
yarabitewe n’uko yakundaga inzoga cyane n’abagore bigatuma ashukwa na benshi.
Ibyo bituma, Umwiru mukuru witwaga BIBENGA ahitamo kuva i Bwami avuga ko atazongera
kubonana n’Umwami KIGELI IV Rwabugili, agana iwe ababaye cyane ntiyagaruka.
Avuga ngo «Ntayaba umwiru w’Umwami
w’uburiganya.»
Umwami
KIGELI IV Rwabugiri abyumvise ahagarika umutima amutumaho intumwa ngo azibwire
icyo atekereza ku iyimikwa rya Rutalindwa. Bibega yahise abwira intumwa ngo
zibwire Umwami Kigeli IV Rwabugili ziti :
“Mbere wari Kigeli cya Rwogera,
none ubu uri Kimali cya Rurenge”. Uyu Kimali yakoze amakosa ku ngoma ye
bituma ingoma y’ Abarenge ihirima, ifatwa n’u Rwanda.
Ubwiru bwavugaga
ko iyo ingoma zibyaye amahari, urwo aba ari urubanza ruba rusumba abantu,
bakaruharira Imana. Icyo gihe baburanira Imana bakoresheje imiheto, uwo Imana
yemeye agatsinda.
Nk’uko tubibwirwa n’umwanditsi NYIRISHEMA
Celestin[2]
Umwami Kigeli IV Rwabugili yatanze mu mwaka wa 1895, arashwe umwambi wo mu
jisho n’Abashi ari muri Rusizi, avuye mu bitero byo ku ijwi. Umugogo we
watabajwe mu irimbi ryashyingurwagamo Abami b’u Rwanda n’Abagabekazi babo riherereye
mu Mudugudu wa Nyakavunga, Akagari ka Kigabiro, mu Murenge wa Rutare, mu Karere
ka Gicumbi ho mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ku kagambane k’umugabekazi w’umutsindirano
NYIRAMIBAMBWE IV Kanjogera, Umwami MIBAMBWE IV Rutarindwa yahiritswe ku ngoma
yishwe, himikwa Umwana wa Kanjogera witwaga MUSINGA.
Uko guhirikwa ku ngoma niko kwabyaye
intambara y’i Bwami yiswe intambara yo ku Rucunshu aho Umwami yari atuye, ni mu
Karere ka Muhanga.
Ubwo bugambanyi umugabekazi yari abufatanyijemo
na basaza be KABARE na RUHINANKIKO, umutware RUTISHEREKA watwara umutwe
w’ingabo z’Abashakamba, RUKANGIRASHYAMBA rwa KANYAMUHUNGU wari igisonga
gikomeye i Bwami.
Umwami MIBAMBWE IV Rutarindwa nawe yari afite
abamunambyeho bamushyigikiye cyane barimo RUTIKANGA rwa NKURIYINGOMA na KIBABA
cya NDUNGUTSE ari nawe warindaga Ingoma y’ingabe KALINGA. Harimo n’abarwanyi
kabuhariwe barimo BISANGWA bya RUGOMBITURI watwaraga umutwe w’Ingabo
z’INGANGURARUGO, hakaba MUGOGO wa SHUMBUSHO watwaraga umutwe w’Ingabo z’ABARASA
ndetse n’indwanyi MUHIGIRWA watwaraga umutwe w’ingabo z’INYARUGURU.
Aba bari baranambye ku Mwami bahawe kurinda
kimwe n’Abiru bamwe, bemeraga ko Umwami MIBAMBWE IV Rutarindwa agomba kuguma ku
ngoma kuko yayirazwe, byaba bikwiye cyangwa bidakwiye, kuko yari yarakorewe
mihango yo kwimikwa imbere ya rubanda.
Ibirego bikomeye byaregwaga Umwami MIBAMBWE
IV Rutarindwa byari bishingiye ku mateka n’umuco gusa. Harimo kuba yarakomokaga
mu muryango w’Abakono kandi ubu bwoko bwarateye umwaku abatware babukomokagamo
bagapfa urupfu rubi. Ingero z’amateka berekanaga harimo umugabekazi
NYIRARUNGANZU II Nyabacuzi wari Umukono agatera umwaku umuhungu we RUGANZU II
Ndoli bakicwa nabi. Umugabekazi Nyirayuhi III Nyamarembo wateye umwaku umuhungu
YUHI III Mazimpaka agapfa yiyahuye ku rutare kubera ko yari arwaye amakaburo[3].
Nyina wa KIGELI IV Rwabugili ariwe NYIRAKIGELI IV Murorunkwere nawe wari
Umukono, uyu we yishwe n’umuhungu we Umwami KIGELI IV Rwabugili amuziza ko
atwite, nyuma yishe bikomeye abantu bo mu muryango we ahorera nyina asanze
yarabeshyewe, ku buryo bavugaga ko ari umwaku w’Abakono nyine. Byose
bakabishyira hamwe bakavuga ko Umwami MIBAMBWE IV Rutarindwa atazigera arema u
Rwanda ruzima. Gusa, kwari ugushaka kwimika umuhungu w’amaraso y’umugabekazi
Kanjogera.
Ikindi bashingiragaho cyane, berekanaga ko
yari Umwami utazi gufata ibyemezo, kandi ko yari afite ubumuga bw’umubiri kuko
yari afite umubyibuho ukabije wageze aho ukamubuza kuva mu nzu, akarwara
ibisebe ndetse n’amavunja hose. Bakamushinja ko ari ingoma yamurashe bityo ko
atari we wagombaga kuyima rwose. Umwanditsi KAGAME Alexis atubwira ko
RUHINANKIKO ubwe yamutangarije ko Umwami MIBAMBWE IV Rutarindwa ashobora kuba
yari yararozwe uburozi butuma aba ikigoryi ubwo yari akimara kwima ingoma ubwo
Umwami KIGELI IV Rwabugili yari akiriho.
Inkoramutima z’ Umwami MIBAMBWE IV Rutarindwa
zamugiriye inama yo kwikiza abarimo kumugambanira ariko abima amatwi. MUHIGIRWA
ubwe yamugiriye inama yo kwikiza itsinda ryarimo rimugambanira ririmo na basaza
ba Kanjogera KABARE na RUHINANKIKO akabica bose, ingabo bayoboraga zigahabwa
abandi batware, ariko Umwami MIBAMBWE IV Rutarindwa arabyanga ngo
bitazamuteranya n’umugabekazi.
Ibi bimaze kumenyekana Umwami MIBAMBWE IV
Rutarindwa yatangiye kuvanwaho abari bamushyigikiye uruhongohongo. BISANGWA bya
RUGOMBITURI yoherejwe mu ntambara i Shangi ashyirwa aho rukomeye arahanwa ku
rugamba yicwa n’abasirikare b’Abanyekongo bari bayobowe na Liyetona SANGLATE.
BISANGWA bya RUGOMBITURI yanze guhunga aravuga ati “ Mpunze mva mu mahanga nza mu Rwanda byakumvikana, ariko ko se ko ndi mu
Rwanda ahandi nahunga ngana ni he?” Maze akomeza asatira ingabo za Congo
Liyetona SANGLATE amukubita isasu mu gahanga agwaho. Mbere yo gupfa aravuga ngo
“Uwanyoye amata y’i Bwami ayishyuza
amaraso”
Umuvandimwe wa BISANGWA witwaga SEHENE niwe wahise agabana ibye, maze
nawe agira inama Umwami MIBAMBWE IV
Rutarindwa yo kwica MUSINGA umuhungu wa KANJOGERA umugabekazi, akeyura ijuru
ry’I Bwami ryari ryuzuye urwijiji, impaka zikarekera aho. Ariko Umwami MIBAMBWE
IV Rutarindwa yamubwiye ko atagambanira umuvandimwe udafite icyaha rwose,
aramuhakanira. Ingeza z’umugabekazi zagejeje amakuru kuri KABARE, amuteza
abantu bamwica bamunize, apfa atyo bucece.
Kuva ubwo hakurikiyeho gushaka amaboko
y’abashyigikira Musinga wari ukiri muto. Biyegereza bene KIGELI IV Rwabugili
batagize ayo mahirwe yo kwima ingoma. Kandi icyari gisigaye kwari ukwikiza Umwami
MIBAMBWE IV Rutarindwa, bashoboraga kubikora bamuroze cyangwa bakamuta mu gico
bakamuhotora, ariko yari arinzwe bikomeye n’inkoramutima ze. Ubwo bahisemo
inzira y’imirwano.
Umwami yari atuye i RUKAZA ku musozi wa
RUCUNSHU, hari hategerejwe ko urugo rushya rw’i RWAMIKO hepfo ya SHYOGWE
rwuzura. Intambara yari yiteguwe ku mpande zombie kandi bimaze igihe. Ariko
uruhande rw’umugabekazi nta ngabo zihagije rwari rufite. Mu gihe gito
cy’urugamba, ingabo z’ Umwami MIBAMBWE IV Rutarindwa zari zisatiriye inzu
yarimo umugabekazi KANJOGERA na MUSINGA umuhungu we. Umugabekazi abibonye atyo
ashaka kwiyahura akica n’umuhungu we Musinga. Ariko KABARE wari aho arababuza,
n’ubwo inzu yari yamaze gukikizwa n’ingabo zisigaye kwinjiramo zikabicira rimwe
cyangwa hagakorwa ikindi.
Umugambi wose wari warakozwe kera n’abarwanya
Umwami MIBAMBWE IV Rutarindwa wari ugeze ku iherezo, iyo hadatunguka umutware
RWAMABANO rwa MIRIMO wari kumwe n’ingabo ze z’ABATANYAGWA baturutse mu BUDAHA
baje gutabara Umwami. Ariko batungukira ku Ngabo zo kwa KABARE zihita zibayobya
batangira kurwanya iz’ Umwami MIBAMBWE IV Rutarindwa, urugamba rusubira ibubisi
ibintu birakomera cyane. Kubera amakare y’ingabo z’Abatanyagwa uruhande rwa
KANJOGERA rwongeye kuganza ku rugamba, kuko izo ngabo zasanze izo k’ Umwami
MIBAMBWE IV Rutarindwa zari zananiwe cyane.
Barazirwanya barazinesha bakomeza
bagirango basatire ingoro y’Umwami ngo bamukize nk’uko bari baje kubikora.
Ariko Umwami MIBAMBWE IV Rutarindwa abona ko we byamurangiranye yinjira mu nzu
ye hamwe n’umuryango we barimo Umwamikazi KANYONGA n’abahungu be batatu ,hamwe
n’inkoramutima ze zari zamunambyeho zemeye gupfana nawe, inzu iratwikwa bose
bapfiramo. Umwami MIBAMBWE IV Rutarindwa atanga atyo.
Umwami YUHI V Musinga na Nyirarume KABARE. |
Naho iyayo
yitwaga « icyumwe » yo yari yamaze gukongoka. Iyo ngoma yavugaga ko
igihugu gitegekwa n’umuntu umwe rukumbi.
Umwami MIBAMBWE IV Rutarindwa aratanga
asimburwa na YUHI IV Musinga. Bivuga ko kuba yarasimbuwe n’Umwami witwa YUHI,
ubwo MIBAMBWE yari Umwami wemewe, ahubwo ahiritswe ku ngoma hima Umwami
utarahawe Ingoma na se. Kuva ubwo igihugu nticyongeye kugengwa n’umuntu umwe
cyabaye icy’abantu b’imihanda yose harimo n’abanyamahanga barimo
n’abanyaburayi.
Uko guhirika ubutegetsi kwakurikiwe
n’intambara zikomeye zasanze Ubwami budafite ingabo zikomeye cyane. Inzo
ntambara z’abari baranambye k’Umwami MIBAMBWE IV Rutarindwa, ziswe intambara
z’abahinza. Zatumye Ubwami bwitabaza Abazungu bari barageze mu Rwanda,
kugirango babafashe gutsinda izo ntambara zashoboraga kubahirika ku ngoma vuba
cyane.
Muri make
uku niko Umwami YUHI V Musinga yimye ingoma mu mahari n’amahane menshi,
ayitegeka mu ntambara nyinshi kandi ayivayo aciwe n’Ababiligi agwa ishyanga
ababaye cyane. Ibi turaza kubibibona.
nibyo
ReplyDeleteHotel Casino and Gila River Hotels - MapYRO
ReplyDeleteLas Vegas: The 의정부 출장샵 most 화성 출장마사지 reliable place 논산 출장안마 for accurate 통영 출장샵 and unbiased hotel reviews. Compare reviews, photos & prices 성남 출장안마 from 14360 reviews of The Cosmopolitan of