Ingoma ya Yuhi II Gahima
Ingoma ya Yuhi II Gahima Mibambwe I yatangiye ahitwa mu Marangara aho abiru bitaga “Nduga” ni ukuvuga ko icyo gihe igihugu cyari hagati ya Nyabarongo n’Akanyaru. Niho Yuhi II yimikiwe. Nta kitubwira ibyabaye ingoma ye igitangira twakwibwira ahari ko yahise atangira intambara zo kwigarurira ibindi bihugu. Yuhi II yambuka Nyabarongo yigarurira Nyantango yubaka urugo rwe I Nzaratsi. Yigarurira kandi u Budaha n’u Bwishaza bwari nk’ubwami bumwe. Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugera ku Kivu. Akomeza yigarurira u Bugamba, Itare, I Cyingogo, u Bwanamwali, u Bushiru n’u Buhoma. Abategetsi baho babarekeraho kugeza igihe cya Rudahigwa basa nk’abigenga. U Bugara buterwa n’ igitero cyari cyiyobowe na n’uwitwaga Zuba wa Gitore(wa Kigeli I Mukobanya). Afata u Murera n’ikibaya cyiri hagati ya Mukungwa n’ibirunga. U Bugara bwari bwarambuwe uduce twarwo two hino ya Mukungwa ku ngoma ya Mibambwe I, ubu nabwo bari bamaze kubwambura uduce two ku birunga ahari bibwira ko ariho bwagarukiraga, nti...