AMATEKA Y'INTAMBARA YO KU RUCUNSHU
Ingoma y’u Rwanda yibyara amahari, 1895 2.1. Impagarara mu izungurwa ry’Umwami KIGELI V Rwabugili. Izungurwa rw’ Umwami KIGELI V Rwabugili riratwereka inzira Abadage banyuzemo ngo binjire mu butegetsi bw’u Rwanda. Ubwo hari intambara zavutse nyuma y’iryo zungurwa. Nyuma Ababiligi baje mu Rwanda bakurikiyemo Abadage, nyuma baza gukwirakwiza inyigisho z’amacakubiri bagamije guhirika Ubwami bw’u Rwanda. Izo nyigisho zakoreshejwe n’ubutegetsi bwakurikiyeho zibyara urwango rukomeye rwavuyemo imbaraga zakoreshejwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Umwami KIGELI V Rwabugili yategetse Ubwami bw’u Rwanda kuva mu mwaka 1853 kugeza 1895, aratanga. Kuzungurwa kwe kwateje impagarara mu Bwami bw’u Rwanda ndetse bukurizaho ubwehe bwo guhirima burundu. Izo mpagarara zikomeye mu Bwami zatewe n’amakosa akomeye Umwami KIGELI V Rwabugili yakoze akiriho, yabaye imbarutso y...